Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’abagabo batatu bitwaje intwaro gakondo. Aba bagizi ba nabi bari barimo gutema abaturage mu kabari no kubambura ibyo bari bafite.
Ababonye ibyabaye bavuga ko abo bagabo bari bafite imihoro, ibyuma n’izindi ntwaro gakondo, ndetse bananywaga ibiyobyabwenge n’inzoga ntoya. Bamaze kwinjira mu kabari, batangiye gukubita abaturage no kubambura.
Abagerageje kwirwanaho ntibabashije kubyitwaramo neza kuko bari imbere y’abantu bitwaje intwaro. Hari n’abakomeretse bikomeye barimo Mwenedata Samuel, Niyitanga Emmanuel, Munyeramba Innocent na Ndayisenga Floribert.
Polisi yahurujwe n’abaturage bahise batabaza, ariko aho kuhagera abateye ntibatinya ahubwo bagerageza no gutera abapolisi. Umwe yigeze gutema moto yari iparitse, undi agerageza gutemesha umuhoro umupolisi. Ni bwo abandi bapolisi babarashe barapfa.
CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko iperereza ryatangiye kandi ibisobanuro birambuye bizatangazwa nyuma. Yongeye kwibutsa ko Polisi itazigera yihanganira abantu bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage, abasaba gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa bibi.
Polisi y’u Rwanda irashimangira ko uzishora mu bugizi bwa nabi adashobora kubihirwamo kuko izahora maso kandi ikarinda abaturage.





2 Responses
Byaba byiza amategeko ahana umuntu weguye umupanga, inkota, ifuni….. asobanutse. nkurikije amateka yiki gihugu uwo muntu yakabaye ahita yicwa nabi.
ibi ndabirambiwe pe, buri munsi buri munsi ngo umuntu yatemye undi??? bisobanuke kabisa
congletulaion RNP UTEMYE ATEMWE KABSA