Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gutangira gukurikirana iby’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wo mu muhanda agundagurana n’umunyamaguru wari wanze kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, uwo muturage yari yabujijwe kwambuka mu gihe imodoka zari ziri gutambuka, ariko yanga guhagarara, bituma umupolisi umubuza kwambuka kugira ngo amurinde gukora igikorwa cyari guteza impanuka.
ACP Rutikanga yagize ati: “Uwagaragaye mu mashusho yabuzwaga kwambuka muri zebra crossing mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga, biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga. Bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi.”
Yakomeje agira ati: “Ikibazo kirimo gukurikiranwa kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye. Turashimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza igikorwa cyari guteza impanuka.”
Amashusho agaragaza uwo mugabo uri kugundagurana n’umupolisi wo mu muhanda, mu gihe abandi baturage basabaga uwo mugabo gutuza ntakomeze kurwanya inzego.
https://x.com/RNPSpokesperson/status/1975595745764913250?t=Ow15i-ksaKJpR87_bibf0Q&s=19




