1766146036437

Prophet Joshua arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yatangaje ko rwafunze abantu batanu barimo na Prophet Joshua bacyekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.

Abafashwe uko ari batanu bafashwe ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025 nk’uko byemejwe na RIB.

Abafunzwe barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua.

Bose bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ z’ibirori bitandukanye ndetse no kunyanyagiza amafaranga hasi maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo za TikTok, Instagram na Youtube.

Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo za RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe bakirimo gukorerwa dosiye kugira ngo yoherezwe mu Ubushinjacyaha.

Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *