Putin agiye kugirira uruzinduko muri Korea ya Ruguru

Bikomeje kuvugwa ko kuri uyu wa kabiri , Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin aribusure Koreya ya Ruguru bwa mbere kuva mu myaka 24 ishize.

Putin arahura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye zirimo imibano y’ibihugu byombi. Amakuru avuga ko imyiteguro igeze kure kuko amashusho yafashwe n’icyogajuru arabigaragaza.

Aba bayobozi bombi baherukaga guhura muri Nzeri mu mujyi wa Vladivostok mu Burusiya ariko ni ubwa mbere Bwana Putin azaba asuye Pyongyang kuva mu 2000.

Ni mu gihe Amerika yavuze ko ihangayikishijwe n “umubano wimbitse hagati y’ibi bihugu byombi.

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Bwana Putin na Bwana Kim bashobora gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, harimo no ku bijyanye n’umutekano.

Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko Uburusiya burimo gushaka amasasu, abakozi bo mu bwubatsi, n’abakorerabushake bo kujya ku murongo w’imbere ku rugamba mu ntambara muri Ukraine, nkuko bivugwa na Sergei Markov, umuhanga muri siyansi ya politiki akaba n’inshuti ya Putin.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *