Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’itangazamakuru byo ku Isi yateguwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, yavuze ko bahaye Iran imishinga y’ubufatanye mu rwego rw’ubwirinzi bw’ikirere, ariko Tehran igaragaza ubushake buke.
Umuyobozi w’u Burusiya yagize ati: “Murabizi, twigeze guha inshuti zacu zo muri Iran gukorana kuri gahunda y’ubwirinzi bwo mu kirere. Icyo gihe, abafatanyabikorwa bacu ntibagaragaje ko bashishikaye cyane. Ku bijyanye n’amasezerano yerekeye ubufatanye bwacu bufatika mwavuze, nta ngingo zijyanye n’igisirikare zirimo. Iki ni ikintu cya kabiri. Icya gatatu, inshuti zacu zo muri Iran ntabwo ziri kubisaba. Nta kintu muri macye cyo kuganiraho.”
Ijoro ryose ryo ku itariki ya 13 Kamena, nibwo Israel yatangije Operation Rising Lion igamije gusenya gahunda yo gucura intwaro za kirimbuzi ya Iran. Nyuma y’amasaha atarenze 24, Iran yagabye igitero cyo kwihorera.
Mu minsi yakurikiyeho, Tel Aviv na Tehran byakomeje kurasanaho bikoresheje za missiles na drones. Impande zombi zavuze ko abantu bahitanwa n’ibi bitero kandi zemera ko zigamba kugaba ibitero byinshi ku ruhande rumwe cyangwa urundi, nubwo baterura ku ngano y’ibyangirika.




