Qatar yasubitse imirimo yayo nk’umuhuza mu guhagarika imirwano n’ibiganiro ku kurekuza imbohe hagati ya Israel na Hamas nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Iki gihugu cyavuze ko kizakomeza imirimo yacyo mu gihe Hamas na Israel “bagaragaje ubushake” bwo gushyikirana .
Ibi bije nyuma y’uko bivuzwe ko abayobozi bakuru bo muri Amerika bavuze ko Washington itazongera kwemera ko abahagarariye Hamas baguma muri Qatar, bashinja uyu mutwe w’Abanyapalestine kwanga ibyifuzo bishya byo guhagarika intambara muri Gaza.
Ariko, Qatar ivuga ko amakuru y’ibanze yavugaga ko yavuye mu nshingano zo guhuza impande zihanganye ndetse ikavuga ko ibiro bya politiki bya Hamas i Doha “bitagikora ibyo byashingiwe” “atari yo”.
Itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ryagize riti: “Qatar yamenyesheje impande zombi mu minsi 10 ishize mu gihe cyo kugerageza kugera ku masezerano, ko izahagarika umuhate wayo wo kunga hagati ya Hamas na Israel mu gihe amasezerano atagerwaho muri icyo cyiciro.”
“Qatar izasubukura uwo muhate … igihe impande zizagaragaza ubushake bwo guhagarika intambara ikaze.”
Hamas ifite icyicaro mu murwa mukuru wa Qatar, Doha, kuva mu 2012, aho bivugwa ko byasabwe n’ubuyobozi bwa Obama.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 9 Ugushyingo 2024, ibigo byinshi by’itangazamakuru byatangaje ko Qatar yemeranyije na Amerika kubwira Hamas gufunga ibiro byayo bya politiki i Doha kubera “kwanga kugirana amasezerano nta buryarya”.
Ariko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko amakuru “atari yo”. Abayobozi ba Hamas nabo babihakanye.



