6fd98276ba100c2dbae2198770e698edc80d5f45a9ba70a92bb717915fca2964

Ramaphosa yaburiye Tshisekedi ko ashobora gukorerwa coup d’état azira Kabila

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yaburiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ashobora gukorerwa coup d’état, mu gihe yaba yishe Joseph Kabila Kabange yasimbuye ku butegetsi.

Ni ubutumwa Ramaphosa yahaye Tshisekedi mu kwezi gushize, ubwo yari yagiye muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye ibiganiro bigamije guhosha umwuka uri hagati ye na Kabila.

Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, amaze ibyumweru bitatu akatiwe urwo gupfa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara.

Amakuru avuga ko Perezida Ramaphosa afatanyije na mugenzi we Emmerson Mnangagwa bamaze iminsi bagerageza guhoshya umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Tshisekedi na Kabila, nyuma yo gusanga ibyaha uyu wa kabiri yahamijwe nta shingiro bifite.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo yabwiye ikinyamakuru Sunday Times ko “nta kuri kwinshi kuri mu birego, ariko muri Afurika ni ko ibintu bigenda. Ba Perezida usanga bagenzura inkiko, rero barwanira intambara za Politiki mu nkiko. Kimwe mu bigize ikibazo cya Tshisekedi ni uko Kabila azwi cyane kumurusha.”

Uyu yakomeje agira ati: “Kabila na none akomoka mu gace M23 ikoreramo, kandi ibyo ushyize mu nyurabwenge biteye Tshisekedi ikibazo. Niba ufite umuntu uzwi cyane nka Kabila ugiye gufasha M23, ibyo biraganisha kuri coup [d’état].”

Umuyobozi wo muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo wavuganye na Sunday Times kandi yavuze ko Joseph Kabila “ari kongerera imbaraga M23”, ibivuze ko bashobora “kurusha imbaraga Kinshasa”.

Yunzemo ati: “Icyo ni cyo kibazo Afurika y’Epfo yagaragarije Tshisekedi mu biganiro byacu, yemwe n’igihe yari yaje guhurira hano na Perezida [Ramaphosa] twarabimugaragarije.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Khumbudzo Ntshavheni, yavuze ko intego nyamukuru ya Afurika y’Epfo ari uko mu burasirazuba bwa RDC ndetse no muri iki gihugu cyose muri rusange haboneka amahoro.

Yavuze ko Perezida Ramaphosa muri iyi minsi ari guhura na Tshisekedi nyuma yo guhura na Joseph Kabila, kandi ko azahura n’abandi bantu b’ingenzi barebwa n’ibibazo byo muri RDC.

Yunzemo ati: “Turizera kandi dufite icyizere cy’uko hazabaho amahirwe yo guhura na M23, nk’uburyo bwo gutuma impande zose zo muri RDC zishobora kubonana.”

Abandi bayobozi babiri bo muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo bavuze ko iki gihugu cyatunguwe cyane n’igihano cy’urupfu Kabila yahawe, ndetse ko Perezida Ramaphosa nyuma yo kuganira na Tshisekedi kuri iyi ngingo bemeranyije ko kwica Kabila byabangamira imbaraga zikomeje gukoreshwa ngo akarere kabone amahoro.

Bunzemo ko Pretoria iteganya guhuriza hamwe Kabila na Tshisekedi ibifashijwemo na Zimbabwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *