Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, habaye inama y’inteko rusange ya Rayon Sports, imyanzuro yayo ikaba yashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.
Muri iyo nama hafashwe umwanzuro wo kuganiriza no kumva impande za Twagirayezu Thadee na Muhirwa Prosper kugira ngo amakimbirane yabo arangizwe. Icyakora, ikibazo cyabo ntabwo cyakemuwe burundu, ahubwo cyashyizwe mu maboko y’inzego zizabafasha kongera kumvikana.
Ikindi cyemejwe ni uko Rayon Sports igiye gufata inguzanyo ya miliyoni 150 Frw muri Bank, aho Paul Muvunyi yemeye kuba ari we wizeza banki kugira ngo amafaranga aboneke. Aya mafaranga azakoreshwa mu kwishyura imyenda ikipe iberewemo, harimo n’abayireze mu minsi yashize.
Abanyamuryango kandi bemeye ko ikipe igira CEO ushinzwe imicungire y’ubuzima bwa buri munsi bwa Rayon Sports, ndetse akajya atanga raporo muri Komite Nyobozi no mu Nama y’Ubutegetsi. Hazanashyirwaho umucungamutungo, abakozi bamufasha, hamwe n’umuyobozi wa siporo (Directeur Sportif).
Ikibazo cy’amategeko cyakunze kugaragara hagati ya Komite Nyobozi n’Inama y’Ubutegetsi cyanzuwe ko kizashakirwa umuti binyuze mu kigo cy’inzobere mu mategeko. Icyo kigo kizafasha kuvugurura amategeko shingiro, amategeko ngengamikorere n’andi mategeko y’umutungo ku bufatanye na komisiyo igizwe n’abahagarariye Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi na Fan Base.
Abitabiriye inama banasabye ko mu gihe cya vuba haterana ibiganiro hagati y’Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane kugira ngo bakemure ibibazo by’imikoranire.
Byongeye kandi, mu mezi abiri ari imbere hateganyijwe indi nama y’inteko rusange idasanzwe, izahurirwamo hagamijwe kwemeza amategeko mashya avuguruye no kungurana ibitekerezo bitabonye umwanya wo kuganirwaho muri iyi nama iheruka.





