Amatike y’umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, uzahuza amakipe ya Rayon Sports na APR FC, yashize ku isoko. Ku wa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, mu gihe cy’i Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, umuriro uzaba waka muri Stade Amahoro ubwo aya makipe azaba akina. Uyu mukino ni umwe mu mikino ikomeye ku butaka bw’u Rwanda, kubera amateka akomeye aya makipe afite ndetse n’uburyo abafana babo bakomeye mu gihugu.
Amakuru atangwa n’ikipe ya Rayon Sports, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, avuga ko amatike yose y’umukino w’ikirarane yamaze kugurwa. Nubwo Stade Amahoro ivuguruye ikaba yakira abafana barenga ibihumbi 45, imyanya yose muri stade yamaze gufatwa mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo umukino ube. Ibi byagaragaje uburyo abafana ba Rayon Sports na APR FC bafite inyota yo kwitabira uyu mukino, ushyushye ku rwego rw’igihugu.
Stade Amahoro, nyuma yo kuvugururwa mu gihe cy’umwaka ushize, yatashwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2024. Ubu ni ubwa mbere iyi stade yuzuye mu mikino y’amarushanwa, nyuma yo kuvugururwa kugira ngo ikomeze kwakira abantu benshi kandi babashe kwicara neza. Ibiciro by’amatiketi y’umukino byari bitandukanye, aho amatike y’asanzwe yaguraga amafaranga 3,000 Frw, VIP igura 20,000 Frw, VVIP igura 50,000 Frw, imyanya ya Executive Seats igura 200,000 Frw, naho Sky Boxes igura 1,000,000 Frw.
Abafana batandukanye batangiye gushimangira ko uyu mukino uzaba ari igikorwa cy’ingenzi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko ari umwe mu imikino ikomeye ifite amateka n’amarangamutima, bityo kugera kuri Stade Amahoro bifite agaciro gakomeye. Kuva iyi stade yavugururwa, itanga isura nshya y’imyidagaduro mu gihugu.
Mu gihe umukino w’ikirarane ugiye kuba ku wa Gatandatu, abafana bose bategereje kubona imyidagaduro ikomeye, aho amakipe yombi, Rayon Sports na APR FC, azahatanira intsinzi, ku buryo bizaba ari urugamba rw’amateka hagati y’aya makipe yombi akomeye mu Rwanda.



