Umugenzuzi w’urwego rushinzwe indege za gisivili rw’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko indege yari itwaye impapuro z’amatora zizifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda yabanje guca i Kigali mu Rwanda mbere yo gukomeza yerekeza muri Uganda.
Guhakana aya makuru bije nyuma y’uko havuzwe ubugambanyi hagati y’abategetsi ba Uganda n’u Rwanda bwo kwiba amajwi mu matora ateganyijwe kuwa 18 Gashyantare aho ngo impapuro zimwe zari gupakururwa muri iyi ndege, nyuma zikazoherezwa Uganda zikagirira akamaro umwe mu bakandida 8 bahatanira kuyobora Uganda.
Nk’uko amakuru aturuka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali agaragaza uburyo indege zigera kuri iki kibuga nuko zahavuye mu minsi hagati y’ine n’itanu ishize, yagaragaje ko nta ndege nk’iyo yari iturutse Afurika y’Epfo yigeze ica cyangwa ngo igwe ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali nk’uko byemezwa n’umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), bwana Silas Udahemuka mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesha Allafrica.com ikomeza ivuga.
Bwana Udahemuka yasabye abakwirakwiza ibyo bihuha gutanga andi makuru anyuranye n’ayo batanze.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko izi mpapuro z’amatora zageze muri Uganda kuwa 28 mutarama ariko zikerereweho hafi amasaha atatu ku gihe byari biteganyijwe ko zizahagerera, bituma hatangira gukwirakwizwa ayo makuru.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muri Uganda, Dr Badru Kiggundu izi mpapuro zagombaga kugezwa muri Uganda ku isaha ya saa yine za mugitondo, ariko bikaza guhindurwa bigashyirwa ku isaha ya saa saba bitewe n’ikirere kitari kimeze neza muri Afurika y’Epfo.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, yaba Ms Paarl Media yo muri Afurika y’Epfo yakoze izi mpapuro, yaba kompanyi ya Ethiopian Airlines yazizanye, yaba n’ubugenzuzi bw’indege za gisivili muri Afurika y’Epfo nta wabashije kuboneka ngo agire icyo avuga kuri aya makuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



