RCS irahakana gufata CG (Rtd) Gasana mu buryo bwihariye

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rurahakana gufata mu buryo bwihariye umufungwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 26 Ukwakira 2023 rwatangaje ko rwataye Gasana muri yombi, rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite n’icyo gusaba no kwakira indonke. Ni nyuma y’umunsi umwe akuwe ku mwanya wa Guverineri w’intara y’iburasirazuba.

Tariki ya 10 Ugushyingo 2023, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, abapolisi bari bamucungiye umutekano mu buryo bukomeye, abanyamakuru bari bahari babura uko bamufotora. No mu gihe yasohokaga, yari azengurutswe n’abapolisi ku buryo abashoboye gufotora, babonye isura ye gusa.

Gasana uri mu maboko ya RCS hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze cya tariki ya 15 Ugushyingo 2023 kimufunga by’agateganyo, ku ya 22 yasubiye mu rwisumbuye rwa Nyagatare, ajurira. Umunyamakuru wa mbere wahageze mu masaa kumi n’imwe kugira ngo abone ifoto ye yasanze yahamutanze.

Ubwo Gasana yasohokaga mu rukiko rwisumbuye, yari azengurutswe n’abacungagereza n’abandi bantu bari bambaye imyenda ya gisivili. Yabagendagamo hagati, akora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umufotora. Nta ‘camera’ yabashije kubona isura ye keretse umugongo ubwo yari yunamye.

Nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 rwategetse ko Gasana akomeza gufungwa by’agateganyo, Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Intego News, amubwira ko urwego avugira rutari gufata uyu muyobozi mu buryo bwihariye.

SP Rafiki yatangaje ko Gasana atwarwa mu modoka ya RCS kimwe n’abandi bafungwa. Ati: “Ibyo akorerwa ni byo bikorerwa n’abandi bose. Imodoka ni RCS, abakozi bamuherekeza ni aba RCS, nta kindi kintu cyihariye kirimo.”

Uyu mucungagereza yavuze kandi ko atageze ku rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ngo arebe niba koko gufotora uyu mufungwa byari bigoranye. Ati: “Ibyo ntabyo nzi. Wenda niba wari uhari simbizi. Ntabwo mbizi uko byagenze, ntabyo nzi.” Ku masaha ya kare Gasana yajyanwe kuburana, SP Rafiki yasubije ati: “Ariko ngira ngo ibyo wambajije byose nabigusobanuriye.”

Gasana ntiyemera ibyaha ashinjwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *