DSC_0432

RDC: Abadepite batoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba agezwa imbere y’ubutabera

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje icyifuzo cyo gukurikirana mu butabera Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

 

Ni icyifuzo bari bahawe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde.

Mbere y’uko inteko inshinga amategeko isoza igihembwe cyayo cya kabiri  ejo ku cyumweru, Tariki ya 15 Kamena abadepite 363 baricaye maze batorera iki cyemezo; aho mu batoye  322 batoye bemeza ko Mutamba akurikiranwa n’ ubutabera, mu gihe 29 gusa ari bo babyanze, na ho 12 bakifata.

Minisitiri Constant Mutamba ashinjwa kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika, yari yagenewe umushinga wo kubaka gereza i Kisangani, mu ntara ya Tshopo.

Mu kifuzo cye, Umushinjacyaha Mukuru Firmin Mvonde yatangaje ko ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Mutamba mu gihe cye cyo kwiregura byarushijeho gutera amakenga n’urujijo kuri iki kibazo aho gutanga ibisobanuro binyuze urukiko.

Mu magambo ye yagize ati:”Ibisobanuro byatanzwe ntibihakana na busa ibirego aregwa. Ahubwo, birushaho kugaragaza umugambi we ugaragara wo kunyereza amafaranga ya Leta.”

Iyi ntambwe yo kumwambura ubudahangarwa no kumukurikirana ni ingenzi cyane mu rugendo rw’amategeko, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwamaze guhabwa uburenganzira bwo gutangira iperereza ku mugaragaro.

Nyuma yo kubitorera mu ruhame kw’abadepite ku bwiganze bw’ amajwi menshi ubu noneho ubutabera bwemewe gutangira ku mukurikirana mu nkiko zibifitiye ububasha mu bijyanye n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta bikekwa kuri Minisitiri Mutamba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *