RDC:Abahutu n’Abanande batemaguranye bakoresheje imihoro bakizwa na MONUSCO

Abasirikare ba MONUSCO bashinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, nibo bahosheje imirwano y’imihoro yavuzaga ubuhuha hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu n’aba Nande, ubwoko buturanye ariko butajya bwumvikana.
Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi dukesha iyi Nkuru, yatangaje ko MONUSCO yatabaye ikoresha ibirwanisho byayo irasa amasasu menshi mu kirere kugirango ihoshe iyo mirwano.
????????????????????????????????????
Yatangaje ko ubu bwoko buzwi ko buzirana cyane muri Congo, bwarwanaga bakoresha imihoro n’izindi ntwaro za gakondo by’umwihariko ko harimo n’abari bafite imbunda nke.
Muri iyo mirwano, abantu 6 bahasize ubuzima abandi barakomereka hagati y’aba baturage babarizwa mu gace ka Luofo, agace gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi mu gace ka Lubero gaherereye hafi ya Uganda yatangaje ko ubu bwoko uko ari bubiri buhora bushwana ndetse bukanarwana, ko bumwe buba bushinja ubundi kwica bene wabo.
Mu murenge wa Miriki, muri Kivu y’Amajyaruguru, nibwo kuwa 9 Mutarama 2016 hashyinguwe abantu 17 bo mu bwoko bw’Abanande bishwe mu gitero cyagabwe n’abantu batazwi, ariko bigakekwa ko ari FDLR n’ubwo bwose yabigaramaga.
Umuvugizi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yabwiye BBC ko bishwe n’abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bapfa ubushyamirane bushingiye ku moko.
Gusa ngo aba baturage bo mu bwoko bw’Abahutu ngo bifatanya na FDLR bagahohotera Abanande n’ubusanzwe batajyaga bumvikana n’Abahutu na mbere yaho FDLR igiriye muri Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *