Abantu 36 bavugwaho ibikorwa by’iterabwoba no gufungwa binyuranye n’amategeko barasabirwa kuzanwa imbere y’ubutabera bakabazwa ibyo bakoze.
Hashize icyumweru ba bantu 36 bafungiye mu kigo cya gisirikare. Uburyo bafashwe n’uburyo bafunzwe ngo binyuranye n’amategeko agenga itabwa muri yombi ry’abafatiwe ku rugamba.
Aba bantu bose bavugwaho kuba baragabye ibitero ku kibuga cy’indege cya Goma hari muri kamena 2015.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 27 Mutarama 2016 n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, amahoro no kurengera ibidukikije (CIDDHOP) rirasaba abategetsi b’intara ya Kivu ya Ruguru gukora iyo bwabaga abantu bagahabwa ubutabera bukwiye kandi mu gihe cyihuse.
Uyu muryango ukaba uvuga ko abenshi muri aba batawe muri yombi ni abasivili ntibagira ababunganira mu mategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



