Abasirikare babiri ba Mai Mai bishwe undi umwe arakomereka naho abaturage batuye aka gace bose barahunga. Ni mu mirwano ikaze imaze iminsi ishyamiranyije uyu mutwe n’ingabo za FARDC mu gace ka Opala mu ntara ya Tshopo.
Iyi mirwano yatangiye ku itariki ya 31 Mutarama 2016 igeza ku munsi w’ejo mu duce twa Yabale — Congo mu karere ka Opala mu ntara ya Tshopo. Iyi mirwano yatumye abaturage batuye aka gace bahunga agace gasigara nta muturage urimo.
Umukuru wa Sosiyeti civile muri Opala yabwiye Radio Okapi ko abarwanyi babiri ba Mai Mai n’umuturage umwe basize ubuzima muri iyi mirwano. Ibyo byabereye mu gace Yabale n’utundi duce tuyikikije. Ngo mu gihe iyi mirwano yari irimbanije abaturage nabo bahisemo guhunga bajya mu duce dutandukanye badafite icyerekezo
Uyu muyobozi wa Soceiehungira mu mashyamba akikije aka gace imibereho yabo itameze neza bakaba basaba ubufasha.
Amashuri yose aherereye muri Yabale- Opala yarafunzwe nyuma yo kubura abarimu kuko abahigisha, ababyeyi n’abana babo bahunze ubu bushyamirane ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.
Iyi mirwano ije nyuma y’aho abarwanyi b’uyu mutwe wa Mai mai binjiriye muri aka gace ka Opala ku itariki ya 24 Mutarama 2016 nk’uko abaturage baturiye aka gace babyemeje. Bakimara kwinjira muri aka gace, aba barwanyi bahise batangira gusahura imitungo y’abaturage igizwe n’ihene, inkoko n’ibishuhe. Aya matungo yose yari muri Yalingo Yomayi. Ibi byatumye ingabo za FARDC zitangira gukora irondo muri aka gace. Ubwo iri rondo ryari rigeze hagati abarwanyi ba FARDC baje gukubitana n’aba Mai Mai bagiye kubafata (FARDC) Mai mai ibakiriza urusasu imirwano itangira ubwo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



