soldiers

RDC: Abasirikare 17 ba FARDC bakatiwe imyaka 20 y’igifungo bazira gusambanya abana

Urukiko rwa gisirikare muri Bunia rwakatiye abasirikare barenga icumi igifungo cy’imyaka makumyabiri kubera gufata ku ngufu no gushimuta abana bato.

Ibi bihano byatanzwe nyuma y’iburanisha ry’urukiko ryateguwe ku nkunga ya ONG SOFEPADI na UNICEF, mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iburanisha ryabereye mu cyumba cy’urukiko cyimuriwe ahakorewe icyaha imbere y’ibiro by’ubuyobozi bw’agace ka Bankoko, hari abaturage babarirwa mu magana nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Muri 17 baregwa, abagera ku icumi bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu no gushimuta abakobwa bafite imyaka 9 kugeza 16 mu mijyi ya Mongwalu na Mambasa muri Mata 2024.

Umwe mu baregwa yagizwe umwere kubera ibimenyetso bidahagije, mu gihe undi, umwana ukiri muto, yoherejwe mu rukiko rw’abana.

Ikimenyetso gikomeye cyo kurwanya kudahana

Ibi byemezo byerekana intambwe ikomeye mu kurwanya kudahana ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu turere turimo amakimbirane. Bigamije kugarurira icyizere abahohotewe mu butabera bwa gisirikare no gukumira abatekereza gukora ibyaha nk’ibi mu gisirikare.

Umuryango utegamiye kuri Leta w’abagore baharanira amahoro n’iterambere ridaheza (SOFEPADI), ku bufatanye na UNICEF, bateye inkunga uru rubanza mu rwego rw’umushinga ugamije guha ubutabera abahohotewe no gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bw’umugore n’abana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *