Umudugudu wa Kiongo, uherereye mu birometero 9 uvuye kuri cheferie ya Mulongo muri Territoire ya Malemba Nkulu, abaturage bahatuye kuva ku itariki ya 25 kugeza kuya 27 Mutarama 2016 bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’aho leta ya Kongo Kinshasa ifatiye icyemezo cyo kurekura abagabo batanu bavuga ko bafata ku ngufu abagore.
Ingo zigera kuri 300 zigize uwo mudugudu nizo zimaze guhunga zigana mu isanteli ya Mulongo.
Abaturage bahunze baganiriye na radio Okapi bavuze ko batizeye umutekano wabo nyuma y’aho abagabo batanu bavugwagaho gufata ku ngufu abagore barekuriwe muri gereza barimo boherejwemo na parquet yisumbuye ya Malemba — Nkulu hashize icyumweru barekuwe.
Aba bagabo bavugwaho kuba barakubise, barakomeretsa nyuma yo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batuye mu mujyi wa Kiongo.
Kyungu Malunda umukuru w’umudugufu wa Kiongo avuga ko aba bagabo batanu bishe banize abagore batanu ndetse banafata ku ngufu abagore batagira ingano nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga.
Aba bagore bafashwe ku ngufu bavuga ko aba bagabo babangirije imirima bayitwitse nyuma babona kubafata ku ngufu
Nyuma yo kurekurwa aba bagabo bavuga ko bagiye mu mudugudu batera ubwoba abaturage bawutuye bababwira ko bazica abaturage bose.
Kyungu Malunda umukuru w’umudugudu yabwiye radio Okapi ko abaturage bose bahunze yabazanye kuri parike yisumbuye ababwira ikibazo cy’abaturage kugira ngo gishakirwe umuti mu maguru mashya. Gusa ntacyo ubutegetsi bumukuriye ntacyo buravuga kuri iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



