WhatsApp Image 2024-03-15 at 12.14.34 (1)

RDC: Abatware gakondo bagiye gushakira mu irimbi imbaraga zo kurinda Tshisekedi n’itsinzi ya FARDC

Abatware gakondo bo mu ntara 26 zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bayobotse iy’irimbi mu rwego rwo gushaka imbaraga zo kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’intsinzi ku ngabo za FARDC na Wazalendo bahanganye mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23.

Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza ni bwo abo batware gakondo bahuriye mu irimbi rya Gombe riherereye mu mujyi wa Kinshasa, mu muhango werekeye “ibintu bitifashe neza mu burasirazuba bw’igihugu”.

Inkuru ya Televiziyo yitwa Bisolo TV yo muri RDC, ivuga ko bariya batware gakondo ubwo bahuraga mu ma saa munani z’igicuku, bakoze imigenzo gakondo yaranzwe “no gusenga ndetse no guhamagara imyuka y’abakurambere, bayisaba kugira icyo bakora ku ntambara yugarije RDC.”

Ni intambara bise “igitero cy’u Rwanda” bashinje kuba rugamije gusahura amabuye y’agaciro ya Congo Kinshasa. Aba batware kandi basabye imyuka y’abakuru “guherekeza igihugu muri ibi bihe bigoye”.

Umutware gakondo wavuze mu izina rya bagenzi be, yasobanuye ko we na bagenzi be bahisemo gukora kiriya gikorwa mu rwego rwo gusaba “imbaraga zidasanzwe ndetse n’iz’abakurambere kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi, na FARDC na Wazalendo bari mu rugamba rwo kurinda ubusugire bw’igihugu.”

Mu bo yavuze ko basabiraga kandi harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Thérèse Wagner Kayikwamba.

Yunzemo ko bahisemo kujya gukorera imigenzo yabo mu irimbi rya Gombe, kuko rishyinguwemo amoko yose y’abanye-Congo.

Bariya batware gakondo bagiye gusabira Tshisekedi mu irimbi, mu gihe asanzwe azwiho kugira imikoranire ya hafi na bo.

Muri Werurwe 2024, Tshisekedi yakiriye mu biro bye abatware gakondo bo mu bice bya grand Bandundu, grand Kasaï na grand Kivu, baganira ku ngingo zirimo umutekano w’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *