RDC: Barasaba ko inkambi y’agateganyo y’abahoze muri FDLR yasenywa bakoherezwa ahandi

Sosiyete sivile muri kanyabayonga iravuga ko itagikeneye abahoze ari abarwanyi ba FDLR bacumbikiwe mu nkambi iherereye muri aka gace aho bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe hakaba hashize umwaka. Barasaba ko iyi nkambi yasenywa aba barwanyi bakoherezwa ahandi hantu.

Abahagarariye iyi sosiyete sivile babitangarije kuri uyu wa Kane Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Kuri bo, ngo iyi nkambi ntabwo ikiri icyo yashingiwe cy’uko izi nyeshyamba zarambitse hasi ibirwanisho zagombaga kuyimaramo igihe gito ubundi zigasubizwa iwabo cyangwa zikoherezwa mu bindi bihugu.

FDLRKanyabayonga-18

Kuva abantu bagera kuri 18 bakwicirwa mu gace ka Miriki muri Mutarama bishwe n’abarwanyi ba FDLR, abaturage bamwe bo mu bice bituranye n’inkambi ya Kanyabayonga ntabwo bakirara mu ngo zabo batinya ko baterwa n’aba bahoze ari abarwanyi nk’uko bitangazwa na Joseph Malikidogo Mutsuva, umuvugizi wa sosiyete sivile ya Kanyabayonga.

Uyu mugabo akomeza avuga ko guverinoma ya Congo igomba gukurikiza umugambi wayo kuko ngo iyi nkambi yari iyo gucamo igihe gito mbere y’uko aba barwanyi barambitse ibirwanisho hasi babyifuza basubizwa iwabo mu Rwanda abatabishaka bagashakirwa ibindi bihugu bibakira.

Amakuru aturuka mu rwego rwashyiriweho kwambura ibirwanisho no gusubiza mu buzima busanzwe aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro by’umwihariko FDLR, aravuga ko guverinoma na Monusco bari mu biganiro byo gushakira igisubizo iki kibazo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *