Umushinjacyaha wa Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Gatanu yasabiye igihano cy’urupfu Colonel Kalamba Mikombe Mike, umuyobozi wa brigade y’ingabo zishinzwe kuri perezida, ndetse n’igifungo cy’imyaka icumi ku bandi batatu bareganwa, Mbaya-Mbaya, Muati Musembwa na Amita Daniel , bose bakurikiranyweho ubwicanyi, gushaka kwica no kwangiza intwaro zagenewe ingabo.
Muri uru rubanza rwibanze ku birego by’ubushinjacyaha, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasobanuye itandukaniro riri hagati y’ibihano byasabiwe koloneli n’abandi baregwa batatu aho bisaba kwibanda ku nshingano rusange n’uburemere bw’icyaha.
Umushinjacyaha mu nyandiko y’ibirego ati: “Ndasabira igihano cy’urupfu uregwa Kalamba Mikombe n’igifungo cy’imyaka icumi ku bandi baregwa, nifashishije theorie ya juxtaposition (kugereranya ibintu bibiri ngo urebe itandukaniro), igizwe no gusuzuma inshingano rusange n’uburemere bw’icyaha, aho gushaka uruhare rw’umuntu ku giti cye, ari byo bigorana kubera ko abaregwa bangije intwaro bakoresheje mu kurasa abahohotewe, ”
Muri icyo gikorwa, abunganira abaregwa basabye umwanya wo gusuzuma inyigisho n’ibitekerezo byatanzwe n’umushinjacyaha mu nyandiko y’ibirego nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP).
Ku rundi ruhande ariko, abaregera indishyi barasaba miliyoni 10 z’Amadolari y’impozamarira agomba kwishyurwa na leta basanga ari yo nyirabayazana y’ibikorwa byakozwe n’abasirikare bashinzwe kurinda perezida.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukurikiranye mu rwego rwa kabiri Colonel Mike Kalamba n’abasirikare , Muati Musembwa, Amita Bangala Daniel na Mbaya Mbaya Fabrice, rwari rwabakatiye igihano cy’urupfu mu rwego rwa mbere muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’ubwicanyi bwahitanye abantu basaga 100 bari mu myigaragambyo i Goma ku itariki ya 30 Kanama 2023.



