RDC:Etat de siège yashyizwe mu majwi mu kuzabangamira abakandida batavuga rumwe na Leta

Raporo y’itsinda mpuzamahanga rishinzwe gukumira ihohotera (ICG), ivuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje guhura n’akaga muri iki gihe cy’amatora yegereje ariko kandi ngo sibo gusa kuko n’abakandida batavuga rumwe na Leta biteze kubuzwa umudendezo biturutse kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Gisirikare mu ntara zitandukanye za Congo.

ICG itangaza ko hakurikijwe uko amatora ari gutegurwa nabi, bikomeje gukurura umwuka w’urugomo rutuma abaturage benshi batakaza ubwisanzure mu ngeri zitandukanye bityo bikaba bikomeje gukoma mu nkokora iterambere na Demokarasi bya DRC.

Raporo y’iri tsinda iragaragaza ko amatora ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka arimo gutera amakimbirane ya politiki yiyongera ku bindi bibazo by’ubushobozi bucye bw’abaturage n’imibereho mibi.Byongeye kandi, imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zo mu majyaruguru ya Kivu ikomeje gutuma RDC ibura ireme.

Iri tsinda ryavuze ko kuba hakoreshwa imiyoborere ya gisirikare mu ntara zitandukanye muri iki gihugu bishobora guteza akaduruvayo ku bakandida bahatanira kuba Perezida wa RDC bitewe n’uko ngo bashobora guhohoterwa mu gihe cyo kwiyamamaza.

Kugeza ubu mu bamaze kwemererwa kuzatanga kandidatire harimo Moise Katumbi na Tshisekedi usanzwe ari Perezida w’iki gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *