RDC: FARDC na UPDF basoje ibiganiro bamazemo amasaha 72

Inama y’inzobere mu bya gisirikare zaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Uganda, yabereye muri Beni, yasojwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ugushyingo 2024, nyuma y’amasaha 72 y’ibiganiro. Izo ngabo zombi zasuzumye uko ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri teritwari za Beni, Lubero, na Mambasa muri Ituri.

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Ingabo za Uganda (UPDF) bavuga ko bishimiye ibimaze gukorwa kugeza ubu. Izo ngabo zifatanije kandi zashimye abaturage baho ku bufatanye n’inzego z’umutekano, bwagize uruhare runini mu kugera kuri ibyo bisubizo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Colonel Mack Hazukay, umuvugizi w’ingabo muri ako karere, yagaragaje ko: “abaturage bafite akamaro mu bijyanye no gutanga amakuru, mu rwego rwo gushyigikira ingabo. ?

Yasobanuye kandi ko ingabo zifatanyije zashoboye kwigarurira uduce twinshi twahoze twiganjemo inyeshyamba, nka Graben, ikibaya cya Mwalika, n’imisozi ya Ruwenzori. Umuvugizi wa FARDC akomeza avuga ko nubwo uyu mutwe witwaje intwaro wa kisilamu wimuye ibikorwa byawo mu burengerazuba bw’umuhanda nimero ya 4, hakenewe imbaraga zo kurandura udushami twayo dusinziriye mu mijyi.

Colonel Mack Hazukay yashimangiye kandi akamaro ko kuba maso no gukomeza ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo batsinde ADF.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *