RDC: Guverinoma yamaganye ibyatangajwe na Herve Ladsous ku gusubukura ubufatanye na FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Ibyatangajwe na Herve Ladsous kuri mikoro za Radio Rfi kuri uyu wa Kabiri ku kijyanye no kongera gufatanya hagati ya guverinoma ya Congo na Monusco mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR byamaganiwe kure na guverinoma ya Congo.
Nyuma y’iminsi 5 hashyizwe umukono ku masezerano yo gusubukura ubufatanye hagati ya guverinoma ya Congo Kinshasa na Monusco, Herve Ladsous, umuyobozi w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, yari yatumiwe kuri uyu wa Kabiri muri studio za RFI, aho yagarutse kuri aya masezerano.

532643-ladsous
Bwana Hervé Ladsous ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni

Ladsous yavuze ko inkuru nziza ari uko guverinoma ya Congo yifuza ko hakongera kubaho ubufatanye nyamara hari hashize umwaka guverinoma ya Congo yaravuniye ibiti mu matwi nubwo Akanama k’Amahoro n’umutekano ka Loni katahwemaga kuyisaba kongera gufatanya na Monusco mu kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Aya magambo yatangajwe na Ladsous ntiyishimiwe n’umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Lambert Mende wahise avuga ko ibyo yatangaje bitakwemerwa kuko ngo yirengagije ibyagendeweho kugirango ubwo bufatanye hagati ya FARDC na Monusco bwongere kubaho.
Ntabwo ari ibi gusa kuko Hervé Ladsous yanagarutse ku kibazo cy’abajenerali 2 bakekwagaho na Loni ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ari nabyo byabaye intandaro yo gusubika ubufatanye hagati y’izi mpande ebyiri.
Ladsous yavuze ko ikibazo cy’aba bajenerali cyarangiye kuko ngo umwe afitanye ibibazo n’ubutabera bw’igihugu cye, mu gihe undi yoherejwe ahandi hantu.
Nyuma y’iki kiganiro cya Ladsous kuri Rfi, hakurikiyeho gucicikana kwa za telephone ziva mu buyobozi bwa Monusco zijya kuri guverinoma ya Congo, kuri etat major y’ingabo, yewe no kuri perezidansi bagerageza guturisha abayobozi ba Congo.
Icyateye abayobozi ba Congo umujinya ngo nuko muri ayo masezerano bari bagiranye bari bumvikanye ko ibyari kubahirizwa ku kijyanye n’uburenganzira bwa muntu byasabwaga na Monusco kugirango ifashe leta byagombaga kuganirwa hagati y’impande 2 mu ibanga. Ikindi, ngo nuko amakuru yose kuri aya masezerano bari bumvikanye ko ari igisirikare cya leta kizajya kiyatanga.
000_Par8013361_1_0
Ingabo za Monusco

Naho ku kijyanye n’abajenerali 2 ba Congo, umuvugizi wa guverinoma yahakanye ibyatangajwe na Ladsous, avuga ko aba bajenerali bose bakiri ku mirimo yabo. Gen Fall Sikabwe ngo ntabwo yigeze ahamagazwa i Kinshasa kubera ikibazo cya disipuline, ahubwo ngo ari mu mahugurwa. Naho Gen Bruno Mandevu, aracyari umuyobozi w’ibikorwa bya Sokola 2 byo kurwanya FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi nkuru dukesha RFI n’ubundi, ikomeza ivuga ko niba haranatekerejwe kumwimura bitigeze bishyirwaho umukono nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi avuga. Iki kibazo rero go kikaba cyatesheje umutwe bikomeye ubuyobozi bwa Monusco n’abayobozi bayo bashya bari bakomeje guharanira ko ubu bufatanye hagati ya FARDC na Monusco mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazubabwa Congo bwasubukurwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *