Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Congo rwatangaje ko hafunguwe, kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19 Ukuboza 2025, urubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav wahoze ayobora akarere ka gatatu ka gisirikare afite icyicaro muri Haut-Katanga, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego, Lt. Gen. Yav akurikiranweho ibyaha muri dosiye ebyiri. Iya mbere irebana n’ibyaha by’ubuhemu no gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranye n’inshingano zabo na disipulini ya gisirikare.
Idosiye ya kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikomeza ivuga, ijyanye n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kugira uruhare mu mutwe wigometse ku butegetsi.
Uru rubanza bivugwa ko ruri mu rwego rw’imanza zatangijwe n’ubutabera bwa gisirikare kugira ngo bugaragaze umucyo ku byaha bikomeye byakozwe kandi bibangamira umutekano w’igihugu n’ubumwe bw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Lt. Gen. Yav Philemon yatawe muri yombi ku itariki 20 Nzeri 2022 ashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi, afungirwa i Kinshasa.




