Mu iburanisha mu ruhame ku wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga, mu rubanza rwa Joseph Kabila, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwerekanye amashusho menshi ashinja uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kongo, ukurikiranweho ibyaha byinshi.
Muri ayo mashusho harimo ikiganiro uregwa yakoreye muri Afurika y’Epfo na Thabo Mbeki, wahoze ari perezida, ijambo rye yavuze ageze i Goma, n’amagambo y’umuntu we wa hafi, Kikaya Bin Karubi.
Iburanisha ritaha riteganijwe ku itariki ya 7 Kanama 2025 nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Joseph Kabila arashinjwa ubugambanyi, gukorana n’inyeshyamba, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibirego bijyanye no kuba yarashyigikiye ihuriro rya AFC / M23.




