RDC: Intara ya Nord Kivu n’iya Ituri zahejwe mu nama ya ba Guverineri yatumijweho i Kinshasa

Leta ya Congo yatumijeho ba Guverineri baherutse gutorwa kwitabira inama i Kinshasa, ariko abo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ntibashyirwa ku rutonde. Impamvu ngo bo batatumiwe n’uko izi ntara zavuzwe ziri mu buyobozi bwa L’état de siège.

Ni inama yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse na Minisitiiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku cyifuzo cya Perezida Tshisekedi. Biteganyijwe ko aba bayobozi bose bazateranira mu nama izaba kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Kamena 2024.

Ibizaba biri ku murongo w’Ibyigwa ni ugusangiza ubunararibonye ba Guverineri batowe ndetse n’abungiriza babo no kwishimira ibyo ababanjirije bagezeho. Izabera muri kimwe mu cyumba cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Intara zitatumiwe muri iyi nama Nord Kivu; Ituri” zisanzwe ziri mu bibazo by’intambara z’urudaca. Zashyizwe mu maboko y’ubuyobozi bwa Gisirikare ariko ku geza ubu nta musaruro ufatika ziratanga. Kuba ziri mu ntambara byatumye hadatorwa abayobozi bazo ahubwo bashyizweho ku bubasha bwa Perezida.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *