Abantu batanu bishwe amatungo menshi arasahurwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nyakanga bikozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO, mu giturage cya Tchusa, groupement ya Buku, sheferi ya Bahama-Nord muri teritwari ya Djugu, ho mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Sosiyete Sivile y’aha witwa Désiré Banza yavuze ko abo bagizi ba nabi bacengeye mu giturage cyavuzwe saa saba z’ijoro.
Ngo bahise batangira ubugizi bwa nabi nta kibakoma mu nkokora kuko nta musirikare wa FFARDC wari hafi aho nk’uko 7sur7.cd dukesha iyi nkuru ivuga.
Hagati aho, iyi ngo ni imibare y’agateganyo kuko hakomeje gushakisha ko nta bandi bantu baba bishwe.



