20250825_221234

RDC iyo idusaba imfashanyo tuba twarayiyihaye: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaba u Rwanda imfashanyo yo kugira ngo igire umutekano rwari kuyiyiha, nk’uko rwabikoze kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.

Yabitangarije i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho ku wa Mbere yasoreje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ingabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yanenze ibihugu ndetse n’ibitangazamakuru byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi bimaze igihe bishinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko n’ubwo aba bantu baba bagaragaza ko ibintu muri Congo Kinshasa bikomeje kuba bibi cyane kubera intambara M23 irwanamo n’ihuriro ry’ingabo za Leta, amakuru ahabwa ari uko kuva uriya mutwe wigaruriye ibice birimo imijyi ya Goma na Bukavu ibintu byatangiye guhinduka ugereranyije n’uko mbere byari byifashe.

Ati: “Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu burasirazuba bwa RDC. Abantu bavayo batubwira ko uko ibintu bimeze ubu muri za Goma, Rutshuru, za Bukavu; mbese mu nkengero z’aho hose. Barakubwira ko ubuzima bumeze neza ubu mbere y’uko bwabaye mbere y’ibi bijya kuba, ariko ntabwo ari ko buri wese abibona.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba bitavugwa ko ubuzima mu burasirazuba bwa RDC bwahindutse atari uko ari ukuri, ko ahubwo ba mpatsibihugu bafite uruhare mu mateka ya RDC n’u Rwanda babihisha ahubwo bakagerageza kwerekana AFC/M23, u Rwanda na RDF birirwa bashinja gukora ubwicanyi nk’intandaro y’ibibazo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo Ingabo z’u Rwanda ziza kuba zica nk’uko amahanga abivuga, muri Mutarama uyu mwaka itari kureka abarimo abacanshuro b’i Burayi barwanaga ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa ngo batahe mu mahoro, ubwo bari bamaze gutsindirwa mu mirwano yasize Goma ifashwe.

Yagize ati: “RDF n’iyo iza kuba iri muri RDC, ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora. RDF ibyo yakoze cyangwa yakora, muribuka ariko abantu bamwe banyuze aha barimo abacanshuro n’abandi banyuze hano bagaherekezwa bakabaha ‘bye bye’ ngo batahe iwabo neza mu mahoro? Ni RDF yabikoze. RDF y’inyicanyi iba yarabishe. Niko byagenze se? Hanyuma se ujya gushinja RDF akavuga ngo ni yo ikora ibintu byose bibi muri Congo yabihera he?”

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko abashinja RDF na M23 gukorera ubwicanyi muri RDC batajya bavuga ibibi byakozwe n’Interahamwe (FDLR), Wazalendo na Leta ya RDC.

Yavuze ko impamvu baba badashaka kubivuga ari uko bifuza ko ikibazo cyose kibaye mu burasirazuba bwa RDC cyitirirwa u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko iyo Congo Kinshasa isaba u Rwanda ubufasha bwatuma ibihugu byombi bigira umutekano, rwari kubutanga nk’uko rwabigenje mu bihugu bya Centrafrique na Mozambique.

Ati: “Nk’uko navugaga ko ntawe dushozaho intambara kereka uwayidushojeho, ahubwo twitabira no gufasha abandi babuze cyangwa badafite umutekano, iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya na bo, tukabatera inkunga kugira ngo na bo bakemure ibibazo byabo.”

“Bavuze Mozambique, Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo; na bariya bo mu burasirazuba bwa Congo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye. Usibye kutuzanaho ibibazo batubwira ko ari twe tubibatera, ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire rwose ni yo yari intego yacu igihe cyose.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’uwo ari we wese uzarusaba gukorana na rwo mu by’umutekano, n’ubwo ibisabwa hari ubwo bijya birenga amikoro yarwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *