Itangazo ry’urupfu rwa Lt Gen. (Rtd) Sikatenda Shabani ntabwo ryasize uwahoze ari umukuru w’igihugu Joseph Kabila Kabange ntacyo arivuzeho.
Mu butumwa bwohererejwe ACTUALITE.CD, umusenateri wa mbere, ubuzima bwe bwose, mu mateka ya politiki ya DRC yunamiye umusangirangendo wa Mzee Laurent Désiré Kabila, abona ko ari igitambo cy’ “kutoroherana” n’igitugu cy’ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu, Félix-Antoine Tshisek.
“Nakiranye akababaro amakuru y’urupfu rwa Lt. Gen. Sikatenda Shabani. Ndashimira cyane kwibuka uyu musirikare mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru, umusangirangendo wa Mzee Laurent Désiré Kabila, wari ufite imyaka 83, wambonye mvuka, wanteruye. Yarafashwe arafungwa kuva mu Gushyingo 2023, nta rubanza kugeza ubwo apfuye kubera gufatwa nabi.
“Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera wapfuye, bagenzi be babanye mu rugamba na Mzee Laurent Désiré Kabila, Ingabo za DRC, FARDC ndetse n’umuryango wose w’Aba-Bembé. Amahoro n’iruhuko ridashira kuri roho ya Jenerali, ” nk’uko byatangajwe na Joseph Kabila kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Kamena, ari i Goma.
Uwahoze ari mugenzi wa Mzee Laurent-Désiré Kabila, Lt. Gen. Sikatenda Shabani kuba mu 1997 kugeza mu 1998, yayoboye Icyahoze ari Urwego rushinzwe gutahura ibikorwa byo kurwanya igihugu mu gisirikare (Ex-Demiap) ubu rwahindutse urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare rwa FARDC.
Yari umuntu uzwi cyane muri FARDC, wabaye mu myanya myinshi y’ingenzi, harimo nko kuba umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutasi. Yabaye kandi umuyobozi mukuru w’Amashuri ya Gisirikare n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo.
Mu ijambo rye aherutse gutangaza mbere yo kwimukira i Goma, Joseph Kabila yamaganye umutekano wifashe nabi mu ntara nyinshi, harimo na Kinshasa, umurwa mukuru wa DRC, kubera ibikorwa by’umutwe wa “Mobondo”.
Mu ijambo rye, yamaganye uko umutekano uhagaze muri iki gihe, avuga ko byatewe n’imiyoborere mibi y’igihugu, irangwa n’amahugurwa ya gisirikare adahwitse, kwinjiza mu gisirikare bidafututse no gushyira imbere amoko byiyongeraho gufungwa nta rubanza kw’abasirikare bakuru benshi bo mu rwego rwo hejuru, ndetse n’abashinzwe umutekano, anagaragaza kwibasirwa kw’abasirikare bavuga ururimi rw’Igiswahili.




