Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko basinyana amasezerano agena “amahame y’ibanze” mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara impande zombi zimaze imyaka irenga itatu zirwanamo.
Ni amasezerano aza gushyirirwaho umukono i Doha muri Qatar, aho impande zombi zimaze igihe ziganirira ku buhuza bwa buriya bwami.
Ibiganiro bya Kinshasa na AFC kandi bimaze igihe bikurikiranirwa hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko zimaze iminsi zotsa impande zombi igitutu kugira ngo zibashe kugera ku bwumvikane.
Mu babyitabiriye harimo umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.
Amakuru avuga ko ku ikubitiro umuhango wo gusinya ariya masezerano wagombaga kuba mu ijoro ryacyeye, gusa birangira wimuriwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu.
Umwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Leta ya RDC bafite aho bahuriye n’ibiganiro impande zombi zimaze igihe zigirana, yabwiye Reuters ko amasezerano agena amahame y’ibanze ari businywe, yagezweho nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone byahuje Kinshasa na AFC/M23 ndetse n’imbaraga za dipolomasi z’abanya-Qatar.
Ni amasezerano uyu yavuze ko aza kuba akubiyemo kuba impande zombi zahita zitanga agahenge, ndetse akaba anagaragaza “umuhate wo gutangira imishyikirano yemewe ku masezerano y’amahoro yuzuye mu gihe cya vuba.”
Ku bijyanye n’agahenge, impande zombi zemeranyije guhagarika ibitero ibyo ari byo byose yaba ibyo mu kirere, ku butaka ndetse no mu mazi.
Inyandiko y’iriya mbanzirizamasezerano kandi isaba impande zombi guhita zisubira ku meza y’ibiganiro bitarenze iminsi 10 ziyisinye.
Kinshasa na AFC/M23 banumvikanye ku buryo bwo guhagarika imirwano burundu, ndetse n’inzira yo kugarura ubutegetsi bwa Leta mu burasirazuba bwa Congo mu gihe amasezerano azaba yamaze gusinywa.
Umwe mu bantu bo ku ruhande rw’inyeshyamba wavuganye na Reuters, we yavuze ko inyandiko igena amasezerano y’amahame y’ibanze ari businywe nta muntu n’umwe isaba kuba yacyura ingabo.
Mu bindi bikubiye mu mbanzirizamasezerano ari businywe harimo guhagarika imvugo z’urwango ndetse guhagarika uburyo bwose bwo kugerageza kwigarurira uduce dushya.




