20231229090658000000_copy_1000x750

RDC: Ni uruhe ruhare MONUSCO izagira mu gushyira mu bikorwa Itangazo rya Doha?

Nyuma yo gushyira umukono ku itangazo ry’amahame hagati ya Kinshasa na AFC/M23 mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga, ubu amaso yose arareba ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Muri iyi nzira kandi, impande zombi zayasinye ntizizaba ziri zonyine, kuko zizunganirwa n’inkunga mpuzamahanga, harimo na MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC).

Ubwo AFC/M23 na Kinshasa bari bamaze gushyira umukono ku nyandiko y’amasezerano, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, yongeye gushimangira uruhare rukomeye rw’Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko urwa MONUSCO.

Ni mu gihe ubu butumwa bwakunze kugaragara mu bikorwa birwanya M23 bufatanyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, ndetse uriya mutwe umaze igihe kinini ufata MONUSCO nk’ingabo zagiye zibogamira ku gisirikare cya Congo, (FARDC).

Imbanzirizamushinga y’amahame yashyiriweho umukono i Doha itanga umurongo w’uko ubutumwa bwa MONUSCO buzagira uruhare rwihariye: Gushyigikira amasezerano, kurengera abasivili, korohereza ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika imirwano no kugira uruhare mu kugenzura ko bishyirwa mu bikorwa.

Icyakora witegereje neza usanga uburyo bwo kubungabunga amahoro mu turere tugenzurwa na AFC/M23 bukiri buke cyane.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko hari amasoko y’inkuru yayibwiye ko mu byo AFC/M23 isaba ari uko MONUSCO yajya yishyura buri kwezi fagitire y’amashanyarazi ingana n’ibihumbi byinshi by’amadolari.

Indi ngorane ikomeye ni uburyo bw’ubufatanye, dore ko AFC/M23 ikomeje kuba itsinda ryafatiwe ibihano na Loni, kandi MONUSCO yahawe inshingano yo kuyirwanya.

Uku kwivuguruza gukomeye mu guha inshingano MONUSCO bizagora ubufatanye ubwo ari bwo bwose bitewe nuko AFC/M23 itizera buriya butumwa bwa Loni, n’ubwo ukwezi kumaze gushira hashyizweho itsinda rishinzwe kugerageza gukuraho izo nzitizi no koroshya ubutumwa bwa Loni mu mikoranire n’impande zirebwa n’ikibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *