sddefault

RDC: Sen. Nyarugabo yamaganye ikinyoma cya Leta ku bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge

Ku itariki ya 25 Ukuboza 2024 mu gihe abandi bizihizaga Noheri, FARDC (ingabo z’igihugu cya Congo) zibasiye abasivili b’Abanyamulenge maze yica Florence Rwidegembya, umukobwa w’imyaka 14, n’abandi baturage batewe ibisasu mu misa ahantu hatandukanye mu gihe bari mu rugendo rwo kwizihiza Noheri FARDC ibaboneraho kandi ikoresha ibisasu byinshi.

Ibihumbi by’Abanyamerika b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagize impungenge muri iki gihe kubera ibyo imiryango yabo irimo, bamwe muri abo bari bohereje imiryango yabo i Minembwe mu biruhuko bya Noheri nk’uko babitangaje mu myigaragambyo bakoreye muri Amerika.

Aba bashinje Ambasade ya Amerika guceceka mu gihe abaturage b’Abanyamerika bananiwe kuva i Minembwe aho bibasiwe na FARDC, Maimai n’ingabo z’u Burundi.

Ibitero byo kuri Noheri Kandi byarakaje bamwe mu bavuga rikijyana nka Me Moise Nyarugabo ushinja Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo guha intebe ikinyoma.

Ati: “Nta mirwano yigeze iba hafi y’ikibuga cy’indege cya Minembwe. Fardc yasize inyuma ikibuga cy’indege ijya gutera urubyiruko rwirwanaho rwa Twirwaneho i Kabingo Evomi, Kalingi, Biziba no mu nkengero za Minembwe ku birometero byinshi uvuye muri centre.”

“Abandi ba FARDC na Maimai bamwe bamwe baturutse muri Mikenke, abandi baturutse i Lulenge, ni kilometero zirenga 20 uvuye kuri iyi aerodrome. Guverinoma ibeshya nkana cyangwa itagenzuye amakuru yakiriwe ntishobora gukosora amakosa yayo cyangwa ay’abayobozi bayo. Nyamara, ifite inzira zose zo kumenya ukuri ariko yibanda ku binyoma kugirango yishimishe ubwayo ni amahano, ”ibi ni ibyakomeje kuvugwa na Moïse Nyarugabo Muhizi Mugeyo, umunyapolitiki wo muri Congo, wahoze ari minisitiri akaba n’umusenateri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *