Umunyamerika ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nyembo Josué Kalonji, yitabaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamagana umugambi wo kugerageza kumwica ndetse n’ibitero yagabweho kenshi n’abasirikare barinda perezida.

Bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye ku itariki ya 11 Kanama, iya 17 Nzeri, ndetse na 25 Nzeri 2025, i Ngaliema (Basoko), aho bivugwa ko inyubako ye imaze ibyumweru byinshi igoswe.
Mu ibaruwa yandikiwe ambasaderi umwunganira mu mategeko yavuze ko ku itariki ya 11 Nzeri, abo basirikare barinda perezida bari kumwe n’abashinzwe ubutasi binjiye mu rugo rw’umukiriya we, batangira kurasa n’amasasu ya nyayo ndetse bamenagura imiryango bamushaka ngo bamwice.

Basubiyeyo ku itariki ya 17 Nzeri nabwo barasa bamena n’imiryango bashaka umukiriya we n’umuryango we, basubirayo ku itariki 25 kuri iyi nshuro bakorera iyicarubozo abazamu 2 bahasanze mbere yo kubajyana ahantu hatazwi kugeza ubu.

Yasabye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusaba ibisobanuro ku bayobozi ba Congo no guhana ababiri inyuma.




