KIBALA-NKOLD-scaled-1

RDC: Umunyapolitiki Kibala yabujijwe kwitabira ibiganiro byateguwe na Thabo Mbeki

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Jean-Claude Kibala ntiyashoboye kujya muri Afurika y’Epfo mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki, byatumiwemo abanyapolitiki batandukanye bo muri RDC barimo na Corneille Nangaa.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’abakozi ba Leta yafatiriwe pasiporo ye y’abadipolomate ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM), bituma atava ku butaka bwa Congo.

Kimwe n’abandi banyapolitiki bose batavuga rumwe n’ubutegetsi, byari biteganijwe ko azerekeza i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, kwitabira ibiganiro ku mahoro n’umutekano muri DRC bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, byatangijwe na Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi  batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Delly Sessanga, na Seth Kikuni, izaba ifite insanganyamatsiko ebyiri z’ingenzi: imbogamizi Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) uhura na zo n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, hamwe n’inama ikomeye hagati y’Abanyekongo igamije kuganira ku “ntandaro y’amakimbirane akomeje.”

Abenshi mu bashyigikiye ubutegetsi ku ruhande rwabo, batinye kwitabira ibiganiro, nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi abiciye amazi avuga ko bidakenewe ahanini kubera ko byatumiwemo nUmuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rigenzura igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *