bitmap_1200_nocrop_1_1_20250107121537054451_Mfumu

RDC: Umwe mu begereye Tshisekedi yakangishije kwifatanya n’inyeshyamba

Umuntu ukomeye mu ishyaka rya perezida, Mfumu Ntoto, wegereye Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ku mugaragaro ko ababajwe cyane no kudahabwa agaciro mu ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée de la Nation, nubwo hashizeamaze imyaka ari indahemuka kandi yariyemeje gushyigikira umukuru w’igihugu, akangisha kwiyunga kuri AFC/M23.

Mu itangazo ryasaga nk’umuburo ku wa Mbere, itariki ya 5 Mutarama, yinubiye ko nta mwanya yahawe cyangwa ngo yemerwe muri politiki, nubwo yashyize ingufu mu kurengera Perezida, harimo no mu bihe bikomeye cyane.

Yabitangaje agira ati: “Ndambiwe gutegereza. Niba ibi bikomeje, nzinjira mu nyeshyamba”.

Iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga ko ibi byashyize ahagaragara ihungabana rikomeje kwiyongera mu ihuriro Union sacrée de la Nation, uburakari no gutinda cyangwa kutabona ibihembo nyuma y’imbaraga zabo mu gihe cy’amatora aheruka.

Kuri iki cyiciro, uruhande rwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, ntacyo rirasubiza ku mugaragaro kuri uyu muburo w’umwe mu begereye ubutegetsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *