a28a48eb-2a38-4f9c-923c-291a76445aa8

RDC yakandagije ino ry’ikirenge mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Les Léopards, yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka yo gushaka Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera Caméroun iyitsinze igitego 1-0.

Igitego cyo mu minota ya nyuma y’umukino cya myugariro Chancel Mbemba cyari gihagije ngo RDC isezerere kiriya gihugu gifite umuhigo wo kwitabira Igikombe cy’Isi kurusha ibindi muri Afurika.

RDC yitabiriye Igikombe cy’Isi inshuro imwe mu mateka yayo, ubwo iki gihugu cyitwaga Zaïre cyitabiraga icyo mu 1974.

Iyi kipe biteganyijwe ko igomba guhurira ku mukino wa nyuma wa kamarampaka ya Afurika uzayihuza na Super Eagles ya Nigeria ku Cyumweru gitaha, muri Maroc.

Iyi Nigeria yo yasezereye Gabon ku bitego 4-1, mu mukino iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bikaba ngombwa ko hitabazwa indi 30 y’inyongera.

Hagati ya RDC na Nigeria ikipe izarokoka ntabwo izahita ibona itike yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ahubwo izabanza kwitabira indi mikino ya kamarampaka mpuzamigabane izitabirwa n’ibihugu bitandatu.

Ibihugu bibiri bizitwara neza muri iyi kamarampaka ni byo bizabona itike y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mwaka utaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *