Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umuryango wa SADC kuyifasha gushyira igitutu ku Rwanda, kugira ngo rubashe gucyura ingabo ivuga ko ziri ku butaka bwayo.
Kinshasa yatanze ubu butumwa biciye muri Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko yayo, Aimé Boji Sangara, ubwo yari mu nama y’ihuriro ya Komite Nshingwabikorwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa SADC yabereye i Durban muri Afurika y’Epfo.
Uyu yagaragaje ko kuva amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda yatangira, igihugu cye cyakunze kugaragaza ubushake bwo kuyakemura biciye mu biganiro bya Luanda, ibya Nairobi, ibya Washington ndetse n’ibya Doha Kinshasa imaze igihe igirana n’umutwe wa AFC/M23 ivuga ko ushyigikiwe na Kigali.
Ku wa 15 Ugushyingo impande zombi zashyize umukono ku mahame shingiro azazifasha guhagarika intambara imaze imyaka ine izihanganisha.
Aimé Boji yavuze ko n’ubwo habayeho isinywa ry’ariya mahame agamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu, mu bice yise ko bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na AFC/M23 hakigaragaramo ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu; ibyo avuga ko biterwa no kuba u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.
Yagize ati: “N’ubwo impande zombi zemeranyije gutanga agahenge, Ingabo z’u Rwanda na M23 ntibahagaritse kugaba ibitero mu bice bizwi, nko mu duce dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni ibintu twamagana buri munsi, hejuru y’iryo tera ry’Ingabo z’u Rwanda haza no gutwara amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
Boji yavuze ko ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo bisaba SADC ubushishozi bwinshi, asaba uyu muryango gufasha RDC mu gushyira igitutu ku Rwanda.
Ati: “Ni ikibazo gisaba ubushishozi bwa SADC…niba uyu munsi hari ibiganiro bya Washington, ni ukubera ko u Rwanda rwanze kubahiriza ibyo rwari rwariyemeje. U Rwanda rwanze kwitabira inama yari yateguwe na Perezida wa Angola wari umaze igihe kirekire akora kugira ngo tubone amahoro, ariko birangira Perezida Kagame yashatse kutitabira.”
“Turasaba Inteko ya SADC gukoresha ingufu zayo za dipolomasi mu gushyira igitutu ku Rwanda, kugira ngo rwubahirize ibyo rwiyemeje ndetse no gushyira mu bikorwa umwanzuro 2773 w’akanama k’amahoro n’umutekano ka Loni urusaba kuva ku butaka bwa Congo nta mananiza.”
Kugeza ubu u Rwanda ntirwemera ko hari ingabo rufite ku butaka bwa Congo, gusa rwemeza ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kwirinda ko Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo baruhungabanyiriza umutekano.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka gushimangira ko ziriya ngamba zizavaho ari uko RDC yamaze gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’uko ibisabwa n’amasezerano ya Washington.




