RDC yatanze impamvu ebyiri zatumye idafunga imipaka yayo n’u Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwatanze impamvu ebyiri zatumye budafunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda kandi umubano warazambye bikabije.

Guverinoma ya RDC irashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 no kohereza ingabo ku butaka bw’iki gihugu, byatanumye isesa amasezerano y’ubufatanye impande zombi zari zaragiranye, inirukana Ambasaderi Vincent Karega.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabajijwe impamvu iki gihugu kidafunga imipaka yacyo n’u Rwanda.

Minisitiri Muyaya yagaragaje ko iyi mipaka ibaye ifunzwe, byagira ingaruka mbi ku baturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, kandi ikibazo kiri hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi.

Yavuze ko RDC nta kibazo ifitanye n’Abanyarwanda kandi ngo hari Abanyekongo batuye mu Rwanda bakenera kwambuka banyuze ku mipaka. Ati: “RDC nta kibazo ifitanye n’Abanyarwanda. Ibiri kuba bigira ingaruka zitungurana ku bukungu ku mupaka wa RDC n’u Rwanda yambukwa kenshi n’abantu ba habiri. Hari Abanyekongo batuye ku rundi ruhande cyangwa abaho batuye ku ruhande rwacu.”

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye kuva mu mwaka ushize. Amahanga aremeza ko ibiganiro ari byo byakemura ibibazo ibi bihugu bifitanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *