RDC yigaramye ibyo kohereza i Kampala intumwa zo kuganira na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye amakuru avuga ko hari intumwa yohereje i Kampala muri Uganda gushyikirana n’inyeshyamba za M23.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira Guverinoma mu biganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 i Kampala”.

Muyaya yahakanye aya makuru mu gihe hari amakuru aturuka muri RDC avuga ko Kinshasa yohereje i Kampala intumwa ziyobowe n’uwitwa Heron Ilunga.

Izi ntumwa kandi zirimo Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).

Uyu wahoze ari umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’Itumanaho muri RDC, yajyanye kandi i Kampala n’abarimo uwitwa Mutuale Malangu cyo kimwe na Okankwa Bukasa Anselme nk’uko bigaragazwa na ‘Ordre de mission’ bahawe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC akanaba Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze ku rugamba.

Ni Ordre de mission igaragaza ko misiyo boherejwemo i Kampala igomba kumara iminsi itanu.

Intumwa zo ku ruhande rwa M23 bivugwa ko zoherejwe muri iyi mishyikirano yateguwe ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, zirimo René Abandi wahoze ari umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro uyu M23 yari yarasinyanye na Leta ya Congo.

Abandi wanigeze kuba umuvugizi wa M23, i Kampala bivugwa ko ari kumwe n’abarimo Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’ishami rya Politiki rya M23, Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru ba M23 ndetse n’uwitwa Yannick Kisola.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *