Umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Sergent Sadiki Emmanuel, wari umaze igihe afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, yamaze kugarurwa mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yemeje ko uwo musirikare yarekuwe kandi akagezwa mu gihugu cye. Yagize ati: “Yaragarutse, baramuzanye.”
Sgt Sadiki yari yarafunzwe nyuma yo kwambuka umupaka wa Gasenyi–Nemba ajya mu Burundi atabigambiriye, nk’uko byari byatangajwe mu itangazo rya RDF ryo ku wa 24 Nzeri 2025.
Itangazo ryavugaga ko ubwo yambukaga, yahise atabwa muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo, mu Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.
RDF yari yatangaje ko izakoresha inzira za dipolomasi mu gukorana n’ubutegetsi bw’u Burundi kugira ngo uwo musirikare asubizwe mu gihugu, bikaba byaragezweho.




