20251007_173118

RDF yanyomoje itangazo ryavugaga ko iri gukorana na FDLR

Ku wa 12 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko iriho ibirango bya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), ivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari ku murongo w’ubwirinzi muri Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bategetswe kwerekeza ku nkambi za MONUSCO ngo bakorweho iperereza Ku bikorwa byabo.

Iyo nyandiko, ifite umutwe ugira uti “Directive for RDF and FDLR Units in Defence Line ‘A’ – Lubero North Kivu, and Warning to M23”, yavugaga ko icyo gikorwa kigamije “ubufatanye n’iyubahirizwa ry’amahoro mu karere,” ndetse inagira inama umutwe wa M23 kutivanga mu ngendo cyangwa ibikorwa by’izo ngabo.

Nyuma y’uko iyi nyandiko ikwirakwijwe Ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yahise itangaza ko iyo nyandiko ari impimbano.

Ibinyujije kuri X, RDF yashyizeho iryo tangazo ryayitiriwe ni uko maze hagati muri ryo ishyiramo akarango kanditseho “KAKE NEWS” bisobanuye amakuru mpimbano.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *