Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare wo mu ngabo zacyo warasiye mu cyico abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke.
RDF yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024.
Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”
“RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RDF yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abiciwe ababo bari mu bihe by’agahinda.
Mu ma saa saba z’ijoro ni bwo uriya musirikare yarashe bariya bantu.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-Mützig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.
Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”
Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.
Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.
Imirambo y’abarashwe kuri ubu iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.




5 Responses
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
Uwo mugabo nyiri akabari niwe nyirabayazana. Icyo gitutsi kirakomeye pee. Iyo aba ariwe uraswa yo kagwa ku gasi
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
Ese nkumuntu utukana kuriya we ntiyarakwiye gukurikiranwa? Ngwarakagirate? Ahubwo abantu dusigaye twaraciye amazi ingabo zacu. Kugwa mwishyamba uzerera????????nigitutsi uwakihanganira nutasomye kugacupa????
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo. nk’umusirikari ibyo ntibyari bikwiye bihabanye n’ibyo watojwe; kurasa utakurwanya,agaciro k’isasuurakazi, birababaje pe!. ese ubundi ayo masaha ni ay’akabari koko? WOWE MUGABO WUMVA SAA SABA Z’URUKERERA URI MU KABARI URUGO UBA WARUSIGIYE NDE? Gusa birababaje ,igihugu kirahombye ariko nta kundi. dusabe inema yo kwakira ibyo tudashobora guhindura. Imirya ngo ya bene abantu yihangane kandi Imana ibakomeze.
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
Uwo musirijare agombe atabwemuriyombi kandi nihanganishije iyomiryango
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
Ibyo sgt yakoze ni ukuri pe kumva umuntu nga sgt abwirwa amagambo nkayo ni ikibazo gikomeye pe wenda kumubwira atyo nawe wasanga yahubutse nawamenya