Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko drone nto yakomerekeje abana batatu bo mu karere ka Rutsiro ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri, ari iy’Ingabo z’u Rwanda.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri ni bwo iriya drone yakomerekeje abana batatu bo mu murenge wa Kivumu, bari bavuye kwiga ku Ishuri Ribanza rya Bunyoni.
RDF mu itangazo yaraye isohoye, yavuze ko iriya ndege nto itagira umupilote yakoze impanuka ubwo yari mu myitozo.
Iiti “Yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu Karere ka Rutsiro.”
RDF yemeje ko babiri mu bana bakomerekrjwe n’iriya drone bahise bajya kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, na ho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku Bitaro bya Murunda.
Yunzemo iti: “Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.”
RDF kandi yavuze ko ikomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.






One Response
nkunda ko RDF yemera bwangu ibitagenda neza igashyiramo n’ubuMuntu