csm_2_4fc5dd8242

RDF yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 500

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama cyungutse abasirikare 531 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cya Nasho ho mu karere ka Kirehe.

Muri bariya basirikare basoje amasomo, harimo 46 bo ku rwego rwa ba Ofisiye na 485 bato.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wayoboye umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare, yabashimiye ku kuba bashoboye gusoza imyitozo yihariye kandi ihambaye bahawe mu gihe cy’amezi 11 bamaze batozwa kwambarira urugamba, agaragaza ko muri ayo mezi bagaragaje ukwihangana no kwiyemeza kutajegajega mu guharanira kugera ku ntego yo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Gen. Muganga kandi yashimangiye ko ubumenyi n’ubuhanga bariya basirikare bahawe buzazamura byimazeyo ubunyamwuga bashyira mu bikorwa, aboneraho kubasaba gushyira imbere imyitwarire myiza nk’indangagaciro y’ibanze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Ati: “Mugomba kwimakaza morali n’ubuhanga mwagaragaje ubwo mwatwerekaha ibyo mwize aho muzahamagarwa hose mu kurinda uusugire bw’igihugu cyacu. Muhore mwiteguye kujya mu butumwa ubwo ari bwo bwose nk’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye abarimu babanye n’abasoje amasomo yabo, uburyo batigeze batezuka ku kongerera ubushobozi abatojwe ngo bavemo abasirikare b’abahanga biteguye gukora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.

Muri ibyo birori byo gusoza amasomo, abasirikare bahize abandi bahembewe intambwe bateye barimo Capt. Sam Muzayirwa wahembwe nk’uwahize abandi bose.

Lt. Moise Butati Gakwandi we yahembwe ku mwanya wa kabiri, mu gihe Nahemia Gakunde Kwibuka yahembwe ku mwanya wa gatatu.

Mu mezi 11 y’amasomo ya gisirikare yihariye, abahuguwe bahawe ubumenyi bugezweho mu birebana n’intambara ahanini bukenerwa mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe.

Ubumenyi bahawe burimo kurashisha imbunda nto n’inini, imirwano ikoresha umubiri, kwambuka imigezi n’amazi, gusoma amakarita, gukora ubutasi, gutegura urugamba, ibikorwa byo mu misozi no mu bikombe ndetse n’ubutabazi bw’ibanze bwo ku rwego ruhanitse.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeza ko ubumenyi n’ubuhanga bwose bongerewe bugamije gutegurira Ingabo za RDF kuba zifite ubushobozi budashodikanywaho bwo kurinda ubutaka n’ubusugire bw’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *