b-2

Reka ibi bintu 5 nyuma yo gutera akabariro

Mu rukundo rw’abashakanye, igikorwa cy’ubusabane (akabariro) ni ingenzi kuko gituma urukundo ruramba, ubwumvikane bukiyongera. Ariko hari ibikorwa bimwe na bimwe bishobora kwangiza ibi bihe byiza, cyane iyo bikozwe ako kanya nyuma yo gutera akabariro.

Dore ibintu 5 by’ingenzi ukwiye kwirinda:

1. Guhita wambara

Guhita wambara ukirangiza bishobora gutuma uwo mwashakanye yumva wikunze kurusha uko wamwitayeho.

2. Kujya kuri telefone

Kufungura telefone, kohereza ubutumwa cyangwa guhamagara uwo ari we wese bituma uwo mwari kumwe yumva nta gaciro afite.

3. Gucana Televiziyo

Kureba filime cyangwa umupira nyuma yo guterana akabariro bishobora gucogoza urukundo, bigaragaza ko utanejejwe n’umwanya mwagiranye.

4. Guhita ujya koga

Nubwo koga ari ngombwa, biba byiza kurushaho iyo mwoganye, mugasabana na none, mbere yo kujya mu rwogero.

5. Guhita usinzira

Nubwo ushobora kuba unaniwe, bifite akamaro gukomeza kuganira buhoro, guhana amagambo y’urukundo aho guhita ugarukira mu bitotsi.

Ibi bikorwa bigaragara nk’ibyoroshye, ariko iyo ubihaye agaciro, bigira uruhare runini mu kurushaho kubaka urugo rufite urukundo ruhamye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *