Inzego za Leta ziri mu zikomeje kugaragaramo ruswa. Kuba zirimo ruswa si inkuru itangaje kuri bamwe ahubwo zitabonetsemo ruswa ni byo byaba bitangaje! Ikigaragara kuri iyi ngingo, ni uko noneho inzego zifite ubwazo mu nshingano kurwanya ruswa ziri mu ziza ku isonga mu kuyakira. Muri iyi nkuru, ndifashisha Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda) yo kuwa 3 Ukuboza 2019 yiswe ‘Rwanda Bribery Index’ n’izindi nyandiko kuri ruswa. Muri iyi raporo yamuritswe ku nshuro ya 10 hagamijwe kurebera hamwe uko ruswa ihagaze mu Rwanda, inzego za Leta ziri mu bata muri yombi abakekwaho ruswa, izakabaye zikangurira abaturage kudatanga ruswa no kuyirwanya ni zo zayisabye, izicira imanza abayakiriye n’abayitanze nazo ntizatanzwe, abagenzura imikorere nabo batunzwe agatoki kugira uruhare mu kwimakaza iyi mungu y’ubukungu. Uko inzego za Leta zikurikirana mu kugaragaramo ruswa (Rwanda Bribery Index 2018-2019). -TVETs (12.80%), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iyi ngingo ya ruswa, byagaragajwe ko yiyongereye. Mbere y’uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ruswa yari muri 6.8%, nyuma yo kugirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), uyu mwaka ruswa yarazamutse igera kuri 8%. RIB ngo yakiriye Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ucishirije. Uru rwego rukiri rushya bigaragara ko rutangiye gukura, ruzamukana na ruswa nk’uko urwiri ruzamukana n’ibihingwa. Umwe mu basesenguzi ba politiki yabwiye Bwiza.com ko hari akazi gakomeye kugira ngo urwego nk’uru rufite abakozi bahura kenshi n’abakekwaho ibyaha, bigoye ko ruzabaho rutavugwamo ruswa. -Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa iri ku kigero cya 12.40%. Uru rwego ntirujya rubura kuza ku isonga mu kurya ruswa uko umwaka utashye gusa kuri iyi nshuro ngo ikwiriye gushimirwa ko mu rwego rwo kugabanya urugero rwa ruswa yagiye ihana yihanukiriye abayigaragaweho bityo na RIB yayigiraho. Uru rwego narwo rugarukwaho kenshi muri ruswa, ahanini ni rumwe mu zihura n’abari mu makosa kenshi. Uru rwego rwumvikana mu mitwe ya benshi nk’urwamunzwe na ruswa ku kigero cy’aho kujya gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu (perimi) ufite icyizere cyo gutsinda ari ukuba ngo waranyuze kuri Afande, uzwi na kanaka muri icyo gice, hari uwo muziranyeho muri ibyo biro byabo ngo akugeze ku nsinzi. Kuba amategeko adakurikizwa kuri iyi ngingo, bisunikira benshi mu kubanza gutanga akantu (ruswa) kugira ngo bahabwe serivisi bemerewe n’amategeko). -Inzego z’ibanze ruswa iri ku kigero cya 5.50%. Uru rwego bizwi ko ari rwo ruhura n’abaturage kenshi. Iki gipimo cya ruswa kirerekana ko hari abacyumva ngo “Umushumba akama izo aragiye”. Aho iki kibazo kibera ingutu ni uko abayobora inzego z’ibanze ari bo bakabaye bigisha abaturage kurwanya, gukumira no kudatanga ruswa ahubwo akaba ari bo bayibaka. Bivuze ko uyu muco ari wo uri gutozwa muri izi nzego ko udatanze ruswa atabona serivisi yihuse, atatsindira isoko, umwanya w’akazi. Ibi byica byinshi kuko ari ayo masoko ya Leta, ari iyo myanya y’akazi bihabwa abatabishoboye bityo imishinga si ukudindira kakahava, ubundi ubuyobozi bugasigara bucungana no gutanga imihigo irimo umwuka, gupfuka umunwa abaturage igihe umukuru w’igihugu yahageze cyangwa se itangazamakuru ryabasuye n’ibindi byinshi bakora ngo bahishire ruswa. Umwanditsi Dr Francis Imbuga mu gitabo cye Betrayal in The City, agaragaza ruswa nk’ikintu cyabaye karande mu bihugu byinshi bya Afurika. Umuyobozi uyirwanya we ahubwo akurwa mu mwanya we shishi itabona n’agatsiko kamunzwe nayo, kuko kamufata nk’ushaka kugakura amata ku munwa. Agaragaza ko ibikorwa n’abategetsi barya ruswa uretse kuba bitemewe, ari n’ubugambanyi kuri rubanda kuko ibyo kurya ruswa ntibiba biri mu nshingano batorewe. Isimbuzwa rya Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba ku buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya ruswa muri Kenya mu kanya nk’ako guhumbya ni gihamya kuri iyi ngingo. Urwego rw’ubucamanza rufite ruswa ku kigero cya 8.30%. Aha mpita ntekereza umubare w’abaturage bakenera serivisi z’uru rwego n’uburyo bakirizwa indamutso yo gutanga ruswa ngo bahabwe serivisi. Mu gitabo cye, The Incorruptible judge, umwanditsi Olu Olagoke yerekana umucamanza uguye mu mayira abiri ya Sebukwe umusaba guca urubanza amubererekeye. Uyu mucamanza arabyanga akaguma ku mahame y’akazi amubuza guca imanza zibera. Mu Rwanda, aho akenshi mbona ko icyitwa amategeko kizwi n’abantu mbarwa kugeza aho umuntu atwarwa ibye azira ko yari ahanganye “n’umunyamafaranga”, haracyari byinshi byo gukora mu guhangana na ruswa muri uru rwego. Ahari ihurizo Inzego zose zarondowe haruguru, ziri mu zagafashe iya mbere mu guhangana na ruswa gusa turazibona ku isonga mu kuyirya. Kurwanya ruswa ni urugamba rwa buri wese na buri rwego. Bisaba ubufatanye ariko hari ab’inkomarume nk’inzego z’ibanze, RIB, Ubucamanza ni akumiro ko bari mu bakiriye atubutse muri miliyari zisaga 17 zatanzwe nka ruswa muri uyu mwaka nk’uko raporo ya TI Rwanda nakunze kugarukaho ibitangaza. Izi nzego uretse RIB, nka WASAC, REG, Traffic Police bo babaye ba ndabyemeye ku ngingo ya ruswa. Buri gihe baba bavuga ko hari icyagabanutse, ko hari ingamba zafashwe, zatanze iki? Bizakomeza gutyo kugeza ryari? None hakorwa iki ko bigaragara ko ushinzwe kurwanya ibyaha ari we ubikora? Bivuze ko se kurega umuntu ruswa ari ukurega uwo uregera? Nanone byerekana ko hari akarengane kuko abayatswe, ntibagombaga kuyitanga. Biteye kwishima mu mutwe kubona urwego ruri gufasha abantu kwihangira imirimo nka TVET rurimo umurengera wa ruswa ku kigero cya 12.80%). Leta ikangurira abantu kugana ibi bigo iba ibabwira kujya gutanga ruswa? Kuba inzego za Leta ari zo ziyoboye muri ruswa, ni ingingo idatanga icyizere ko izaranduka mu Rwanda. Ikibazo cya ruswa gikwiriye kutajenjekerwa, ibihano bikarishye kubayirya no kubayitanga ndetse no gukora ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye n’amategeko abarengera ngo bareke kugwa mu cyaha nk’iki.
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
– RURA (5%)
Related



