20251117_202919

RIB yafunze umuhanzi Bill Ruzima

Umuhanzi Bill Ruzima, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Iby’ifatwa rye byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, watangaje ko Ruzima yafatiwe ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Murangira yagize ati: “Ni byo, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, akekwaho gukoresha no gutunda ibiyobyabwenge birimo urumogi.”

Amakuru y’inyongera ahamya ko uyu muhanzi yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB yo muri ako gace.

Nubwo akurikiranyweho ibi byaha kandi yemera ko yakoresheje urumogi kuva mu mwaka wa 2022, Bill Ruzima yakunzwe cyane mu muziki nyarwanda bitewe n’ijwi rye n’ubuhanga mu kwandika indirimbo. Yari aherutse kuva mu Budage aho yari amaze imyaka akurikirana amasomo, ndetse muri Nyakanga 2025 yakoreye i Kigali igitaramo cy’akataraboneka cyamugaruye mu ruhando rwa muzika.

Ruzima azwi cyane mu bihangano birimo “Imana y’abakundana”, “Munda y’Isi” n’izindi ndirimbo zakunzwe.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *