Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku magambo yavuzwe n’uwiyita “Bakame” kuri X, aho yise Pastor Julienne Kabanda “intumwa ya Satani”.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hashyizweho itsinda riri gusesengura niba ayo magambo arimo ibimenyetso by’icyaha.
Aganira na IGIHE, umuvugizi wa RIB yagize ati: “Biracyasuzumwa, harebwa niba ibyo yavuze bikurikiranwa n’amategeko, ndetse niba ari ibintu bisaba ko RIB ibyinjiramo ku bushake bwayo cyangwa hakenewe ikirego cy’uwagizweho ingaruka.”
Amagambo yateje impaka yavugiwe kuri X agira ati: “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda.”
Ibi byabaye mu gihe Pastor Julienne yari asoje igiterane cya ‘Thanksgiving’ cyamaze iminsi itatu muri BK Arena kuva ku wa 25 kugeza 28 Mata 2025, aho iyi nyubako yabaga yuzuye. Yavuze ko ubutaha igiterane kizabera ahantu hanini kurushaho, aha icyizere cyo gukorera muri Stade Amahoro.




