Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025 ko rutari rwabona inyandiko ituruka muri Amerika y’ukuntu Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid.
RIB yatangaje ibi ubwo yerekanaga abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana aho Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry, yabajijwe ku iperereza rya Dieudonné Ishimwe, uzwi nka Prince Kid, ndetse n’uburyo yafashwe, avuga ko kugeza ubu nta “official communication” (itangazo ryemewe) ku byerekeranye n’ifatwa rye.
Ygaize ati: “Ubutumwa dutanga nta ‘official Communication [Itangazo] twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk’uko namwe mwabisomye. Ngirango ‘official Communication’ niboneka, muzabimenya. Muzabimenyeshwa.”
Ishimwe ufite imyaka 38 yafashwe na Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) ku wa 3 Werurwe 2025, nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda. U Rwanda rwari rwaramuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu. Afungiye muri ICE mu ategereje koherezwa mu Rwanda.




