1764446779304

Richard Ngendahayo yasubiye ku rubyiniro i Kigali nyuma y’imyaka 17 (Amafoto)

Umuramyi Richard Ngendahayo, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya 2000, yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 17. Ni mu gitaramo cyafunguriye BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yacyise “Niwe Healing Concert.”

Ngendahayo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2008, yageze i Kigali ku wa 3 Ugushyingo 2025 mu myiteguro y’iki gitaramo cyari cyitezwe na benshi.

Abitabiriye igitaramo batangiye kwinjira kare, ndetse igitaramo cyatangijwe n’isengesho n’indirimbo zishyushya abazitabiriye. Tracy Agasaro na DJ Spinny ni bo bafunguye amaherezo urubuga.

René Patrick na Tracy Agasaro bashimishije imbaga

Mbere y’uko Ngendahayo aza ku rubyiniro, René Patrick umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya yataramiye abantu mu buryo bwatumye benshi bahaguruka baririmbana nawe. Mu ndirimbo ze, yasabye Imana kubana n’abitabiriye, avuga ko “nta wundi dukesha kugubwa neza uretse Imana.”

Tracy Agasaro, umugore ukunzwe mu muziki wo kuramya, nawe yafatanyije n’abitabiriye mu ndirimbo zo gushima Imana.

Ngendahayo yageze ku rubyiniro yakiranwa urufaya rw’amashyi

Ahagana Saa 20:40, Richard Ngendahayo yinjiriye mu ndirimbo ye “Yambaye Icyubahiro,” abari muri BK Arena bahagurutse baririmbana nawe ijambo ku rindi.

Yakomeje n’izindi ndirimbo ze zakunzwe mu myaka yashize harimo Ijwi rinyongorera, Gusimba Umwonga, Ntwari Batinya, Unyitayeho, na Sumuhemu zatumaga abantu bamwe bamanika amaboko abandi bakabyina.

Ubutumwa bukomeye kuri Yesu n’igihe kigarutse

Mu ijambo yagiye aha hagati y’indirimbo, Ngendahayo yabwiye abakunzi be ko Yesu ari hafi kugaruka, abasaba “kubaho mu bugingo bw’ukuri no kuba maso umunota ku wundi.”

Yavuze ko indirimbo ze “ari impuhwe z’Imana,” ndetse atangaza ko yabonye Yesu mu yerekwa ubwo yari muri Isirayeli mu 1999. Yemeje ko hari ubutumwa azasiga atangaje mbere yo kuva mu Rwanda.

Umwanya w’ijambo ry’Imana n’abashyitsi b’icyubahiro

Pasiteri Julienne Kabanda, inshuti ye y’igihe kirekire, yahawe ijambo arabwiriza no gushima Imana. Byabonetse ko aba bombi basangiye urugendo rurerure mu murimo w’ivugabutumwa kuva mu myaka ya za 1990.

Ngendahayo kandi yashimiye abaterankunga, abahanzi bagenzi be barimo Gaby Kamanzi, abayobozi b’inzego zitandukanye n’umugore we bari baje kumushyigikira.

Igitaramo cyarangiriye hejuru y’amashyi n’ibyishimo

Mu masaha ya saa sita z’ijoro, Ngendahayo yasoreje ku ndirimbo Wemere Ngushime na Sinzakwitesha. Abakunzi be bagaragaraga ko bashimishijwe no kumubona bwa mbere nyuma y’imyaka myinshi.

Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru, abaririmbyi benshi n’amakorali atandukanye, ndetse n’abavuye mu madini atandukanye ya gikirisitu.

 

ÿ

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *